Sekarama Theogene umaze imyaka itari mike yinjiye mu busizi akaba arimo anasoza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi, yashyize hanze igisigo yise ‘Inganji’ agitura ababyeyi bose b’abagore.
Sekarama Theogene ni umusizi wavukiye
mu Karere ka Huye, amashuri abanza ayiga mu mu Karere ka Nyamagabe Umurenge wa
Cyanika.
Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
yacyize mu Cyanika muri Saint Nicholas, akomereza mu Karere ka Nyaruguru muri
Bigugu aho yize indimi n’ubuvanganzo.
Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yakize muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi akomereza icya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi. Ubu yiga muri Kaminuza icyiciro cya Gatatu mu uburezi.
Ku birebana n’uburyo yaje kuvamo
umusizi, yavuze ko yabyinjiyemo yiga mu mwaka wa 5 w'amashuri abanza. Mu bisigo amaze
gushyira hanze harimo Isaro Dusa, Nyirubwite, Yari wowe, Umwanzuro w'Inzozi,
Impumuro y'impuhwe Zibukira Inganji ngabiye inganzo.
Igisigo yashyize hanze yakise
Inganji agisobanura agira ati: ”Iki gisigo ‘Inganji’ ngabiye inganzo ni cyo
nahimbye mbere, nyamara natinze kugishyira ahanze.”
Asobanura ishingiro ryacyo agira
ati: ”Impamvu yacyo ni uko nabuze Mama wanjye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mpinduka imfubyi, rero gukura ndi imfubyi byanyeretse agaciro k'umubyeyi w'umugore
nkaba naragituye abagore bose.”
Uyu musore avuga ko afite byinshi byo
guha abanyarwanda nubwo kubihuza n’amasomo biba bitoroshye ariko ari gutegura
ikindi gisigo azashyira hanze mu gihe cya vuba.
Si ibisigo gusa kuko ni n'umwanditsi w'indirimbo, Ikinamico ndetse n'inkuru ndetse akaba Umususurutsabirori (MC).
KANDA HANO IGISIGO INGANJI CYA SEKARAMA THEOGENE
Sekarama Theogene yatuye ababyeyi bose [Abagore] igisigo cyakomotse ku kuba yarabaye imfubyi akiri mutoYavuze ko yitegura gushyira hanze ikindi gisigo mu bihe bya vuba
TANGA IGITECYEREZO